Print

Wa mugore waroze igitsina cy’umugabo we kugira ngo atazajya aryamana n’abandi bagore yakatiwe igifungo cy’amezi 13

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2018 Yasuwe: 5026

Godwishes Magarira w’ imyaka 40 yabwiye urukiko ko uyu mugore we Shiri w’imyaka 24 yamubwiye ko azamuroga igitsna cye ntigikore igihe cyose agiye kuryamana n’undi mugore,abishyira mu ngiro,ahitamo kumujyana mu rukiko.

Icyaro cya Magarira n’abagore be babiri batuyemo

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru iheruka,Magarira yabajije Shiri impamvu igitsina cye kidafata umurego iyo agiye kurongora umugore we mukuru witwa Easther Chagonda,amubwira ko yamuroze ndetse akwiye guhama hamwe akajya amurongora wenyine,biramurakaza bituma amurega mu rukiko rwa Gutu.

Magarira yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye kurongora uyu mugore we mukuru,igitsina cye cyanga gufata umurego,araseba ku buryo bukomeye.

Nubwo igihugu cya Zimbabwe kitemera amarozi,hakozwe ibizamini byemeza ko uyu mugabo afite ikibazo mu gutera akabariro,umucamanza amukatira igifungo cy’amezi 13 muri gereza gusa yaje kugihindura amuhanisha kumara amasaha 455 akora imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro nko gukubura imihanda no gutwara imyanda.

Uretse kumukatira iki gifungo,uyu mugore yategetswe kuzana imiti akoresha kugira ngo aroge umugabo we azana akenda yari gafatanyishije urushinge umupfumu yamuhaye akamubwira ko mu gihe gafatanyije igitsina cy’umugabo kitazigera gifata umurego ari kumwe n’undi mugore.

Muri Zimbabwe ubuharike burogeye aho usanga abagabo benshi batunze umugore urenze umwe,bituma abagore b’abanyamashyari bajya mu bapfumu kubaroga.


Comments

Nizeyumukiza Jean Baptiste 31 July 2018

Ningorane abagabo bafite ingorane kubagore bomurizimitsi


MAZINA 31 July 2018

Uyu mugore yabitewe no Gufuhira mukeba we.Ibi byerekana ko udashobora gushimisha abagore barenze umwe.Bya bindi Abaslamu bigisha ko watunga abagore 4,ni icyaha imbere y’imana kuko ntabwo bose wabafata kimwe.Ukunda cyane ukiri muto,ukamutonesha,abandi bikabababaza.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gutunga "Umugore umwe".Ni nayo mpamvu imana yavuze ko Umugore n’Umugabo bagomba kuba "Umubiri umwe" (Itangiriro 2:24).Bitandukanye n’inyigisho z’Abasilamu.Nkuko twabyize muli History kandi tukabisanga no kuli Internet,Muhamadi yagiraga abagore benshi.Ndetse igihe yapfaga,yasize abagore 9 (abapfakazi).Bitandukanye n’ibyo imana idusaba.