Print

Mukunzi Yannick yerekeje mu igeragezwa muri Sweden

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2018 Yasuwe: 2088

Yannick Mukunzi utarakinnye umukino Rayon Sports yanganyije na Enyimba FC 0-0 kubera ibihano by’imikino 3 yahawe na CAF,yerekeje muri Sweden mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ari kumwe na Mubumbyi Barnabbe basanzwe ari inshuti cyane.

Yannick Mukunzi na Mubumbyi berekeje muri Sweden

Yannick na Barnabbe bagomba kuzenguruka mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu aho bazaba bashaka amahirwe yo kubona ikipe yabasinyisha gusa Mukunzi Yannick afite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports.

Karekezi Olivier na Micheal Olunga nibo bakinnyi bo muri aka karere ko muri Afrika y’iburasirazuba bakinnye muri iki gihugu ndetse birabahira aho bombi batangiriye mu cyiciro cya kabiri.

Yannick Mukunzi ntazagaragara mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup Rayon Sports izasura Enyimba FC muri Nigeria aho iyi kipe ikunzwe mu Rwanda izagenda ishaka kunganya ibitego cyangwa gutsinda kugira ngo igere muri ½ cy’irangiza.

Si ubwa mbere Mubumbyi yerekeje mu igeragezwa muri Sweden kuko muri Gashyantare yari muri iki gihugu mu mu mujyi wa Solvesborg uri mu Majyepfo aho yari agiye mu igeragezwa mu ikipe ya Mjallby AIF yo mu cyiciro cya kabiri itaramushimye.