Print

Umugore yakubise igipfunsi umugabo ata ubwenge amuketseho kumukora ku kibuno

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2018 Yasuwe: 2767

Uyu mugore wiga muri kaminuza, yagiye mu kabyiniro kitwa Five1Eight nightclub gaherereye ahitwa Plattsburgh mu mujyi wa New York,ku wa 20 Ukwakira uyu mwaka,ari kubyina umugore mugenzi we amukora ku kibuno agira ngo ni umugabo usanzwe ari umu bouncer umukozeho,niko kumwadukira,amukubita ibipfunsi ata ubwenge kandi amurenganya.

Amashusho yafashwe na camera za CCTV yagaragaje ko uyu mugore yarenganyije uyu murinzi byatumye atabwa muri yombi na polisi.

Lagrave usanzwe akora muri aka kabyiniro yari kumwe n’undi mugore,atangiye kubyina amukora ku kibuno undi nawe akeka ko ari umugabo umuhohoteye niko kumukubita ata ubwenge.

Uyu mugore wafunzwe,ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 7 azira guhohotera uyu murinzi cyane ko camera zagaragaje ko atari we wamukoze ku kibuno.



Lagrave wakubitiye umu bouncer mu kabyiniro agata ubwenge