Print

Diamond yahishuye impamvu nyamukuru yamuteye kwirukana umurinzi we ukomeye Mwarabu byavugwaga ko yaryamanaga n’umukunzi wa Harmonize w’umuzungukazi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2019 Yasuwe: 5174

Yavuze ko uwahoze ari umurinzi we wa hafi, Mwarabu Fighter atacanaga uwaka na Harmonize ndetse ko yamwirukanye bitewe n’uko yagiye agerageza kenshi guca inyuma Harmonize akaryamana n’umukunzi we w’umuzungu Sarah kurubu Harmonize yamaze kwambika impeta y’urukundo rudashira akanamusaba kumubera umugabo nawe akamubera umugore.

Harmonize ukunzwe mu ndirimbo ‘kondeboy’ ari mu bahanzi bubashywe muri Wasafi Classic Baby y’umuhanzi Diamond Platnmuz.

Aganira na Wasafi FM , Diamond uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘The one’ yahishuye ko kubera ‘urukundo’ umurinzi we yamwirukanye abisabye n’umuhanzi Harmonize wamwinginze igihe kinini amubwira ko acyeka ko yaba aryamana n’umukunzi we, yihebeye.

Yagize ati “ Reba nawe, kubera urukundo Harmonize yatumye nirukana bidasubirwaho ku mirimo umurinzi wanjye, Mwarabu.”

Ikinyamakuru Tuko.co.ke cyanditse ko Mwarabu yirukanwe azizwa kuba yari mu rukundo rw’ibanga n’umukunzi wa Harmonize.

Kuya 22 Mata 2019, Hamisa Mobetto wakanyujijeho mu rukundo na Diamond yaratunguranye agaragara mu ruhame arinzwe na Mwarabu[Selemani Mirundi] wirukanwe mu kazi na Diamond.

Mwarabu yari amaze hafi umwaka nta kazi afite. Ubwo yirukanwaga byavuzwe ko haskaga ko umushahara uzamurwa shebuja akamubera ibamba.

Yagiye agaragara henshi acungiye umutekano mu buryo bukomeye Diamond uhagaze neza mu kibuga cy’umuziki. Ubwo Diamond aheruka mu Rwanda nabwo yari kumwe na Mwarabu.