Print

Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda kuraga indangagaciro z’ubutwari abazabakomokaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2021 Yasuwe: 1485

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter,yabwiye Abanyarwanda ko igihugu cyiza bafite ubu ari imbuto z’ubutwari bwagaragajwe n’izi ntwari.

Yasabye Abanyarwanda ko umuco w’Ubutwari ugomba kuba uruhererekane “tuzakomeza kuraga abato”.

Yagize ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

Yakomeje ashimira ubutwari bw’inzego z’ubuzima ndetse n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo mu guhangana n’icyorezo

Ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Kuri iyi nshuro ya 27u u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari, insangayamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.