Print

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni yemeje ko amasegonda 90 yasambanye na Donald Trump aricyo gihe kibi cyane yagize mu buzima bwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2021 Yasuwe: 5961

Uyu mugore uzwi cyane muri izi filimi z’abakuze,yavuze ko iki gihe yamaze atera akabariro na Trump aricyo kibi cyane mu buzima bwe bwose kuko uyu munyapolitiki w’umukire cyane ngo yamubwiraga amagambo atakunze.

Uyu mugore Stormy yavuze ko yasambanye na Trump muri 2006 ndetse ko yamufashije guca inyuma umugore we Melania Trump.

Aganira n’uwahoze ari umunyamategeko wa Trump, Michael Cohen,Madamu Stormy yagize ati “Niyo masegonda 90 mabi cyane mu buzima bwanjye kuko yatumye nanjye ubwanjye niyanga.”

Uyu mugore yavuze ko yabwiye Trump ku bijyanye n’umwuga we wo gukina filimi z’urukozasoni ndetse ngo ikiganiro cyabo cyari cyiganjemo ubucuruzi cyane ko bari bicaye ku meza yo muri Hoteli y’uyu mugabo.

Madamu Stormy yavuze ko ubwo yari agiye mu bwiherero,yasanze Trump amwiteguye ndetse yambaye umwenda w’imbere.

Uyu mugore w’imyaka 41 yavuze koi bi babikoze nyuma y’irushanwa rya Golf ryo gufasha ryabereye ahitwa Lake Tahoe ndetse ngo yinjiye mu cyumba cy’uyu mugabo.

Uyu mugore abajijwe niba Trump ari umukunzi umuntu yakwifuza,yavuze ko batamaze igihe batera akabariro ariko yakomeje kumubwira ibintu bibi ndetse ngo byari kumutera kuruka iyo aza kuba yarariye ibya nijoro uwo munsi.

Amakuru avuga ko Stormy Daniels yishyuwe $130,000 muri 2016 kugira ngo ahishe ibi bintu byo kuryamana na Donald Trump kugira ngo bitamwicira kwiyamamaza.