Print

Ukuri ku rukundo ruri kuvugwa hagati ya Miss Ingabire Grace na Eliel Sando[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 March 2021 Yasuwe: 5350

Producer Eliel yatangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko nta rukundo ruri hagati ye na Miss Ingabire ahubwo ko ari umufana we kuva mu 2014 akaba ari nayo mpamvu yishimiye cyane intambwe nziza yagezeho yo kuba Miss Rwanda 2021.

Ati: ”Njye ndi umufana wa Grace kandi nshimishwa no kumufana akaba yarabaye umustar”. Yongeyeho ati: ”Nibiramuka bigeze kuri Grace ntibiri buntangaze kuko ibihuha ndabimenyereye” .

Ku bijyanye n’aya mafoto yagiye hanze ya Eliel ari kumwe na Miss Ingabire Grace, Eliel yavuze ko aya mafoto ari ayo mu mwaka wa 2014 ubwo yahuraga na Miss Grace bahujwe n’amashusho yararimo akora ya Kigali Parents School. Yari amashusho agamije gukusanyiriza hamwe abize muri icyo kigo kiri mu bya mbere mu gutanga uburezi mu Rwanda.

Eliel yagize ati: ”Najyaga mpura n’abantu mbona ntatandukaniro ariko umunsi nahuye na Ingabire Grace nabonye yihariye ku buryo Grace ari umwe mu bantu nahamya ko yakwerera imbuto nziza buri wese uzamumenya”. Eliel yifuza ko buri muntu uzahura na Ingabire Grace azamubera umugisha.


Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w’u RWanda 2021.Kuri ubu Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irushanwa rikomeye rya Nyampinga w’Isi(Miss World ).

Uretse ibihembo bitandukanye yegukanye bibarirwa muri za Miliyoni, Miss Ingabire Grace yanahise ahabwa inshingano zo kuzahagarira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World rizabera mu gihugu cya Puerto Rico rikazaba ribaye ku nshuro ya 70. URwanda ruzaba ruryitabiriye ku nshuro ya Gatanu.

Babinyuje ku mbungankoranyambaga zabo, banifashije amakuru bigaragara ko bahawe n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, abategura Miss World bahaye ikaze Ingabire Grace banatangaza ko ari we uzahagarira u Rwanda.

Abatanze ibitekerezo, bashimye uburanga bwe. Uwitwa Evans Kulitah yagize ati “Ubwiza bufite intego ni ubu. Genda uhagararire Africa neza, uzane impinduka ku isi”