Print

Igikomangoma Philip wari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yatabarutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2021 Yasuwe: 1125

Iyi ngoro ya Buckingham yashyize hanze itangazo rigira riti “N’agahinda kenshi,nyiri icyubahiro umwamikazi w’Umwongereza yatangaje urupfu rw’umugabo we, nyiri icyubahiro Prince Philip [Duke of Edinburgh].

Nyiri icyubahiro yatabarutse mu mahoro muri iki gitondo kuri Windsor Castle."

Igikomangoma Philip yashyingiranwe n’igikomangomakazi Elizabeth muri 1947,mbere y’imyaka 5 ngo agirwe umwamikazi w’Ubwongereza ndetse uyu niwe Mwamikazi urambye ku ngoma kurusha abandi bose mu bwami bw’Ubwongereza.

Philip yavuye mu bitaro muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’ukwezi yamaze ari kuvurwa ndetse yanongeye kuvurwa ikibazo cy’umutima mu bindi bitaro byo mu mujyi wa London bya St Bartholomew’s.

Prince Philip n’umwamikazi Elizabeth II bafitanye abana 4,abuzukuru 8 n’abuzukuruza 10.

Imfura ni Prince Charles wa Wales wavutse muri 1948, akurikirwa na Princess Anne, wavutse 1950,Prince Andrew wavutse muri 1960 na Prince Edward wavutse muri 1964.

Prince Philip yavukiye ku kirwa cyo mu Bugereki cyitwa Corfu kuwa 10 Kamena 1921.Se ni Prince Andrew w’Ubugereki na Denmark,umuhungu muto w’umwami George I wa Hellenes.

Nyina yitwa Princess Alice, yari umukobwa wa Lord Louis Mountbatten n’umwuzukuruza wa Queen Victoria.

BBC