Print

Umugore yarize ayo kwarika nyuma yo guterwa inda n’Umushinwa agahita aburirwa irengero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2021 Yasuwe: 4609

Madamu Eunice Nasungwe n’umushomeri ariyo mpamvu yariraga asaba abantu ko bamufasha kubona icyo gutunga uyu mwana yabyaranye n’umushinwa.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cy’iwabo muri Zambia, Eunice Nasungwe yakibwiye amaganya ye yose n’ukuntu yakururanye n’uyu Mushinwa bikarangira amuteye inda amwizeza ibitangaza.

Uyu mugore w’imyaka 25 yavuze ko yari amaze amezi menshi abana n’uyu mushinwa mu nzu ndetse ngo yari yarahaye ababyeyi be inkwano ndetse barashyingiranwe ariko ibintu byose ngo byahindutse amaze gutwita.

Yagize ati “Yambwiye ko ashaka kungira umugore kuko yari wenyine muri iki gihugu ndetse ko ashaka umugore babana.Ubu mfite umwana ariko sinabasha kumubonera ibyokurya 3 ku munsi.

Nagiye aho akorera bambwira ko abemerewe kwinjira ari Abashinwa gusa n’abanya Zambia bahakora.Sinzi impamvu bambwiye gutyo.Umwana wanjye ni muto akeneye se nubwo ari umunyamahanga.”

Nasungwe yavuze ko uyu mugabo we ari umunyamigabane muri iyo kompanyi akorera ndetse ko ngo amakuru yamenye ari uko aba bashinwa batemerewe kurongora abakobwa bo muri Zambia.