Print

Marina nawe yasezeye muri The Mane igeze aharindimuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 April 2021 Yasuwe: 906

Gusezera kwa Marina gushimangiye kurimbuka ku inzu ifasha abahanzi ya The Mane isigaranye umuhanzi umwe Calvin Mbanda wari ukizamuka.

Marina yasangize abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa isezera muri The Mane Music ndetse ayishimira ibyo yamukoreye byose.Marina yavuye muri iyi nzu yagezemo avuye mu maboko ya Uncle Austin wamuzamuye.

Marina abaye umuhanzi wa Kane usohotse muri The Mane mu myaka itatu ishize, nyuma ya Safi Madiba,Queen Cha na Jay Polly.Amakuru avuga ko Marina yari yarasinye amasezerano y’imyaka 10 muri The Mane.

Muri 2016 nibwo Bad Rama yafunguye inzu ifasha abahanzi ya The Mane, yazanye umurindi mu muziki w’u Rwanda kubera abahanzi yasinyishije barimo Marina wabanje,akurikirwa na Safi Madiba muri 2017.

Hiyongereyeho Queen Cha na Jay Polly nyuma hakorwa irushanwa ryahaye amahirwe Calvin Mbanda yo kwinjiramo.

Bad Rama yagiye anengwa gushaka kumenyekana kurusha kwita ku gushaka amafaranga mu bahanzi akorana nabo.Ibi bishimangirwa nuko yahoraga ashaka kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakorana ndetse izindi agashaka ko zimwitirirwa.

Mbere y’uko Bad Rama yerekeza muri Amerika, yari amaze igihe umwanya we awuharira gukina filime yise Bad Rama Short Movie yacaga kuri YouTube ya The Mane Music

Yigeze gutangiza amarushanwa y’abaraperi nayo yamwitiriwe ariko ntiyigeze arangira.Bad Rama ubu ari muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri The Mane,Marina yahakoreye indirimbo nyinshi zakunzwe nka Log Out,Do me,It’s Love,Madede n’izindi.