Print

Abakinnyi ba Arsenal batangaje umukinnyi ubagora kurusha abandi mu ikipe ya Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2021 Yasuwe: 2389

Mu cyumweru gishize nibwo Arsenal yatsinze Chelsea igitego 1-0 ariko umunyezamu wayo Bernd Leno yavuze ko ikipe yose idakunda guhura na myugariro Antonio Rudiger.

Leno yabwiye Sport1 ati “Antonio Rudiger n’urugero rwiza.Buri wese muri Arsenal yavuze ko adakunda guhura nawe kubera ko ari umukinnyi ugoye.Abakinnyi nkawe baba ari beza ku ikipe kandi bababaza uwo bahanganye.”

Abajijwe umukinnyi utuma umukino w’Ubudage ugenda neza,Leno yagize ati “Nahita mvuga Joshua Kimmich kuko n’umuhanga.”

Hari amakuru akomeje kuvuga ko umunyezamu Bernd Leno yasabye Arsenal kumurekura akigendera muri iyi mpeshyi kubera ahanini kutitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.

Antonio Rudiger washegeshe abakinnyi ba Arsenal agiye kwinjira mu mwaka wa nyuma w’amasezerano mu ikipe ya Chelsea ariko umutoza we Tuchel arifuza kumugumana.

Tuchel yagize ati “Niba Toni ashaka kuguma mu ikipe turamushyigikiye.Nta kintu cyiza kiruta ibyo yakoze kugira ngo yongererwe amasezerano.Umusaruro we urivugira kandi n’umukinnyi mwiza.


Rudiger yateye ubwoba abakinnyi ba Arsenal