Print

Bizimana Djihad yerekeje mu yindi kipe yo mu Bubiligi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2021 Yasuwe: 1176

KMSK Deinze ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya 2, nyuma yo kuba iya mbere mu cya 3 muri 2019-20.KMSK Deinze ni ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yashinzwe mu 1926.

Hashize iminsi 4,Bizimana Djihad atandukanye na Waasland-Beveren yagezemo muri 2018, avuye muri APR FC.

Mu butumwa uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram muri iki cyumweru,yagize ati “Imyaka itatu ishize yaranzwe n’ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b’ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.”

Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.