Print

Umumararungu Sandra wakunzwe cyane muri filime nyarwanda Yitabye Imana

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 August 2021 Yasuwe: 3140

Sandra wamenyekanye muri filime zitandukanye yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kanama 2021, aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe muri Kigali, aho yari amaze igihe arwariye.

Umuhanzi Bahati yanditse kuri ‘status’ ya WhatsApp ye agaragaza ko ashenguwe n’urupfu rwa Sandra. Ati “Sandra Umumararungu Perike ntacyo mfite cyo kuvuga Imana iguhe iruhuko ridashira.” Akomeza ati “Ese nk’ubu Isi iteye ite?”

Uyu muhanzi yanagaragaje amashusho y’indirimbo itsinda rya Just Family yabagamo [Bahati] ryakoreshejemo uyu mukobwa wamamaye muri sinema.

Yanagaragaje amashusho Sandra aririmba asubiramo indirimbo z’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Prosper Nkomezi n’abandi.

Sandra yagize izina rikomeye muri filime abicyesha filime zirimo nka ‘Kaliza’, ‘Ay’urukundo’, ‘Ruzagayura’ n’izindi. Gusa, yari amaze igihe ashyize ku ruhande ibijyanye na sinema, yiyegurira ibijyanye n’ubucuruzi.

Sandra na Bahati Makaca bakundanye igihe kinini, biyemeza no kurushinga nk’umugabo n’umugore ariko baje gutandukana buri wese aca inzira ze.

Umumararungu yavuzwe igihe kinini mu rukundo na Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family nubwo batabashije kubana