Print

Indirimbo nshya ya Yvan Muziki yakoranye na Marina yategetswe kuyisiba

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 November 2021 Yasuwe: 5105

Mu minsi ishize ni bwo Yvan Muziki yasohoye ifoto iteguza abantu EP ye nshya yise ‘True Love’, iriho indirimbo nka "Urugo ruhire" ya Massamba, uyu muhanzi yasubiranyemo na Marina, "Yuda" ndetse na "Aho" na yo yahuriyemo n’Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina.


Mu makuru dukesha Ikinyamakuru Igihe aravuga ko ubuyobozi bwa The Mane Music butishimiye kuba Yvan Muziki yarafashe indirimbo ebyiri yakoranye na Marina akazihuriza kuri EP imwe.

Nyuma yo kutabyishimira bwamusabye gusiba imwe muri izi ndirimbo, akabona gusohora ‘Urugo ruhire’ yari yamaze no gufatira amashusho.

Icyifuzo cya The Mane Music cyahise gishyirwa mu ngiro, nyuma y’iminsi mike Yvan Muziki ahita asohora urundi rupapuro ruteguza abantu EP ye nshya igizwe n’indirimbo "Urugo ruhire" ya Massamba basubiranyemo na Marina, "Yuda" na "Mtima" yakoze we wenyine.

Yvan Muziki wasabwe gusiba iyi ndirimbo hari amakuru avuga ko atanemerewe kuyisohora kugeza igihe ubuyobozi bwa The Mane Music buzamuhera uburenganzira.

Icyakora nubwo havugwa aya makuru, ku rundi ruhande hari amakuru avuga y’uko Yvan Muziki ari mu rukundo na Marina ndetse ari nabyo byamworohereje gukora izi ndirimbo mu buryo butaganiriweho byimbitse n’ubuyobozi bwa The Mane Music.