Print

Reba Uburanga n’Ikimero bya Umulisa Lidivine ushaka ikamba rya Miss Rwanda 2022

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 17 February 2022 Yasuwe: 1838

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LIDIVINE UMULISA.

Lidivine afite umushinga wo guteza imbere ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga, aho azakora gahunda ya mudasobwa (Program/Software) izakoreshwa mukuvomera hifashishijwe ingufu z’Imirasire y’Izuba.

Iyi gahunda (Program/Software) izajya inabasha gupima ubutaka, kuburyo ishobora kumenya ingano y’amazi akenewe muri bwo, ibihingwa bikwiranye nabwo kandi inabashe kujya imenya gahunda yimihindagurikire y’ikirere kuburyo icyitwa amapfa cyacika burundu.

Igitekerezo cyuyu mushinga cyavuye kukuba u Rwanda ruri kwihuta cyane mu ikoranabuhanga na tekinoloji, ndetse kandi mu Rwanda benshi batunzwe n’ibikomoka kubuhinzi.

Umulisa Amashuri ye abanza yayize ’Kutunyenyeri’, Ikiciro rusange akiga kuri Adelaide, Amashuri yisumbuye ayasoreza muri ’Doctrina’, mugihe Kaminuza ari Kuyiga muri AUCA.

Kugeza Ubu amatora yatangiye yaba kuri telefone ngendanwa cyangwa kuri murandasi, Ushaka kumushyigikira wakanda kuri telefone *544*1*54# mugihe kuri Murandasi ari kuri https://igihe.com/serivisi/special-pages/miss-rwanda-2022/ Ugahitamo Ifoto ye iriho numero 54

Reba Uburanga bwa Umulisa Lidivine uri mubahatanira ikamba rya Missrwanda





Umulisa Lidivine kumushyigikira ni ugukanda *544*1*54#

Mu bakobwa 70 basigaye, muribo uzagira amajwi menshi yaba kuri telefone no kuri murandasi, azahita abona PASS imwemerera kujya mu mwiherero atabanje guhatana.