Print

Perezida Kagame yakiriwe byihariye n’Abanyarwanda baba i Bruxelles (Amafoto & Video)

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 17 February 2022 Yasuwe: 1741

Abanyarwanda batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Bruxelles, bateraniye Hanze y’ahakorera EU, benshi bari gucinya akadiho mu kugaragaza ishema betewe na Perezida Kagame. Bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kwishimira iterambere u Rwanda rugezeho.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa twitter n’ikinyamakuru Igihe, agaragaza aba banyarwanda baririmba indirimbo "Tuzarwubaka", bishimira ibyo igihugu cyagezeho ndetse n’uburyo bifuza gukomeza kucyubaka mu kurushaho kukigira cyiza bavuga ko bifuza no kukigira Paradizo.

AMASHUSHO:

Morali ni yose mu Banyarwanda i Bruxelles.

Bakereye kwakira Perezida Kagame witabiriye inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’uw’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

🎥 @Karirima1 pic.twitter.com/YjR2OpkPUc

— IGIHE (@IGIHE) February 17, 2022

Ambasaderi Dieudonée Sebashongore uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE) aganira na IGIHE yagize ati “Nibyo koko Perezida Paul Kagame aragera hano mu kanya, aho yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga rizakoreshwa mu mirimo yo kubaka inganda zizakora inkingo zirimo n’iza Covid-19 ku Mugabane wa Afurika, mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Yavuze ko impamvu Abanyarwanda biteguye kwakira Perezida Kagame, ari ukumushimira ibyiza akomeje kugeza ku gihugu.

Ati “Mu rwego rwo kwishimira ibyo akomeje kugeza ku Banyarwanda ari nabyo izi ngendo arimo zigamije. Abanyarwanda batuye, bakorera cyangwa biga hano mu Bubiligi benshi biteguye kuzaza kumwakira no gushyigikira iryo terambere akomeje kutugezaho no kudushakira hirya no hino ku Isi. Tuzahora turi inyuma ye rero.

Iyi nama, yabaye ku nshuro ya gatandatu iri kubera i Bruxelles mu murwa mukuru w’u Bubiligi aho yatangiye kuri uyu wa kane taliki 17-18 Gashyantare 2022.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri, Abayobozi b’Ibihugu bazaganira uburyo ibigize imigabane yombi byakongererwamo imbaraga harebwa cyane ibijyanye no kwita ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, icyorezo cya Covid-19 n’ishyirwaho ry’uburyo burambye bwafasha kubona ibisubizo ku bijyanye n’amahoro n’umutekano.

Tariki ya 18 Gashyantare 2022 mu isoza ry’iyi nama hazagaragazwa ibyemezo byafashwe n’ibihugu byo ku migabane yombi irimo uwa Afurika n’u Burayi, bizagenderwaho kugera mu 2030.

Iyi nama igiye kuba ikurikiye iyo ku rwego rw’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri AU-EU yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 na 26 Ukwakira 2021.

Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.

REBA AMAFOTO: