Print

Hamenyekanye igihe umubiri wa Yanga uzagerezwa mu Rwanda, n’igihe cyo kumushyingura

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 August 2022 Yasuwe: 1386

Inkuru mbi y’uko Nkusi Thomas wamenyekanye mu gusobanura filime azikura mu rurimi rw’amahanga azishyira mu Kinyarwanda nka Yanga yitabye Imana, yamanyekanye mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama 2022.

Uyu mugabo akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo aho yari yashyiriye abana nyina kuko ari ho akorera, yaje kurwarirayo araremba aza kwitaba Imana azize uburwayi.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 ari bwo abamurwaje ndetse n’abandi banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bazakora umuhango wo kumusezeraho, bikazabera mu Mujyi wa Johannesburg.

Umubiri we ukaba uzahita uzanwa mu Rwanda aho uzagera i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 saa 7h ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 ari bwo hazaba umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura.