Print

Bareke guta inyuma ya Huye! Judith yihanije abavuga ko ari mubi n’abamwita umukecuru

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 September 2022 Yasuwe: 2872

Uyu mugore ushimangira ko ari mu rukundo n’undi mugabo w’umzungu wigaruriye umutima we avuga ko anyurwa nuwo ari we.

Judith ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na MIE Empire agaruka ku bantu bamwita mubi ndetse nabavuga ko ashaje aho yabwiye umunyamakuru ati"Ese wowe undebye ubona mbaye iki?. Abavuga ko ndi mubi nabavuga ko nshaje bose baba bata inyuma ya huye".

Uyu mukobwa uri mu rukundo nundi musore yabajijwe impamvu adatandukana na Safi mu mategeko cyane ko ho bakigaragara nk’umugore n’umugabo ndetse bishobora no kumubuza amahirwe yo kuba yasezerana n’umukunzi we.


Ati" Impapuro za Divorce zije nazisinya, nonese ko ntamugundira ngo twongere dusubirane nkaba mfite n’umukunzi ntacyatuma ntasinya divorce".

Judith ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa bitandukanye birimo kwamamaza Filime ye nshya iri mu rurimi rw’icyongereza, gusura umuryango ndetse no kwizihiza isabukuru ye y’amavuko izaba ku wa 15 Nzeri 2022.


Comments

14 September 2022

Ahubwo se umukobwa mwiza nkawe bamukurahe? Wifitiye peau yawe iri naturelle, taille yo ni impecable jye mbona uri mwiza cyane. Courage Judith jya wikomereza gahunda zawe wasanga abavuga ibyo akenshi babiterwa n’ishyari bagufitiye


Fay Baby 13 September 2022

Ubundi ubu Safi yari ari muzima kweli? Nanjye n’ubwo nta kintu nifitiye,ariko oyaaaa. Oya pe