Print

NESA yahakanye ibyavugwaga ko amanota y’abanyeshuri yasohotse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2022 Yasuwe: 1804

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyakuyeho urujijo ku mpuha zo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta yakwirakwijwe ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri Twitter hiriwe ibihuha kuri iki cyumweru ko amanota y’ibizamini bya leta yagiye hanze iki kigo kitarabitangaza ku mugaragaro.

Iki kigo kibinyujije kuri Twitter,cyavuze ko ayo makuru ari ibihuha.Kiti "Mwiriwe neza,
Amakuru avuga ko amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe ni ibihuha. Ntabwo aratangazwa. Igihe amanota azatangarizwa muzakimenyeshwa. Murakoze."

Umwaka w’amashuri 2022/2023 uratangira kuwa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 26 Nzeri 2022.

Mu mwaka w’amashuri ushize,abanyeshuri biyandikishije ko bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza bari 229,859.

Mu cyiciro rusange abiyandikishije bari 127,869.Mu mwaka wa gatandatu usoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange baba 47,579.

Mu myuga n’ubumenyi ngiro bari abanyeshuri 21,338, mu gihe mu mashuri y’inderabarezi ari abanyeshuri 2906.


Comments

Ujeneza silver 1 September 2023

Mwiriwe neza turifuzako abatangaza ibyo bihuha mwajya mubahana kuko bituma abanyarwanda benshi bahera murujijo


imanishimwe jmv 27 September 2022

Kureba amanota yajye