Print

Umuraperikazi yahishuye ko amaze kuryamana n’abantu 2000

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2022 Yasuwe: 2935

Umukobwa ukiri muto ku myaka ye 27 gusa,yemeje ko amaze kuryamana n’abantu bagera ku 2000 barimo abagabo n’abagore.

Umuraperi wo muri Jamaica, Diamond The Body, uherutse gushyira hanze ubwambure bwe n’icyamamare muri muzika ya Nigeria, Burna Boy, avuga ko yaryamanye n’abantu barenga 2000. Yagaragaje kandi ko yatakaje ubusugi bwe afite imyaka 12.

Diamond yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyaNigeria ukomeye witwa Special Spesh.

Yagize ati“Ndababwiza ukuri. Natakaje ubusugi mfite imyaka 12. Ndabyibuka byose nk’ibyabaye ejo. Kuva ku myaka 12 kugeza ubu, navuga ko naryamanye n’abantu bagera ku 2000. Naryamanye n’abagabo n’abagore. 2000 dukorana imibonano mpuzabitsina. Ni ukuri. Imana yonyine niyo ishobora kuncira urubanza. Simbyitayeho. "