Ni mu gitaramo ngaruka kwezi cy’urwemya ‘Seka Live’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.
Muri iki gitaramo Kansime yakiriwe bidasanzwe n’abafana be bari bamukumbuye nyuma y’imyaka itanu adataramira i Kigali.
Uyu munyarwenya wari umaze imyaka itanu atagera mu Rwanda, yagarutse ku bihe yanyuzemo, ati "Siniyumvisha ukuntu imyaka itanu yashize ntagera mu Rwanda namwe mukabyemera koko, gusa ubwo mperuka aha nababwiraga uburyo gutwita kuri njye byari bigoye."
"Mu myaka itatu ishize nabuze ababyeyi ariko ibyo nasengeye byose narabibonye, ndi umwe mu mfubyi zishimye pe! Ntabwo nkiri njyenyine, erega Imana ikora ibintu ifite impamvu!"
Yakomeje abwira abafana be ko yavuze amasengesho menshi asaba Imana kumuha umwana.
Ati "Ndibuka bwa mbere natangiye kwibaza niba nyababyeyi yanjye ikirimo. Umunsi umwe naje kubura imihango ntangira kujya nisetsa, abantu bambona bakayoberwa ibyabaye. Burya nari nababariwe ibyaha byanjye, ndasubizwa."
Kansiime yakomeje atera urwenya gusa ashima Imana kuba gahunda ya guma mu rugo yarasanze atari wenyine, ariko nanone ngo yagowe no kubyuka nijoro agiye konsa.
Ati "Aba mama muri hano murabizi neza, nijoro iyo umwana arize abantu bose basinziriye, nta rusaku wumva, urikanga ukagira ngo nifilime ziteye ubwoba urimo kureba."
"Njyewe rero nigirira ubwoba, gusa ya saha nabyukiyeho nsenga saa cyenda z’igicuku, ni yo saha umwana yabyukiragaho akarira, amasengesho nasenze yasimbuwe n’indirimbo zihoza abana. Byageze aho ntangira kwibaza niba ari igihano nahawe, nkibaza nti ’ariko ubundi uyu mwana ni uwahe ra’?"
Nubwo ibyo byose byabaga, yari anejejwe n’ibihe arimo, dore ko yahoraga yitegereza umwana ngo arebe niba koko ari uwe, rimwe na rimwe akabara amano n’intoki ze areba niba zuzuye.
Kansiime yasabye abari bamukurikiye kumenya gusaba neza.
Ati "Nujya gusaba Imana ujye urasa ku ntego, kuba ushaka umwana ntibiba bihagije, burya hari igihe rimwe na rimwe dusaba nabi natwe tugasubizwa nabi."
"Jya uvuga uti ’ndashaka umwana ufite ubuhanga mu kuyobora nka Perezida Kagame, wongereho ko ari uwo mu Rwanda kuko abitwa ba Kagame ni benshi, kandi nusaba umwana umeze nka perezida gusa, hari n’abaperezida bo muri gare cyangwa koperative, ni akazi kawe! Rasa ku ntego utazasubizwa nabi."