Print

Umukozi wo mu rugo yateye inda abakobwa 3 b’aho yakoraga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2022 Yasuwe: 7747

Abakobwa batatu bavukana muri Kenya,biravugwa ko batewe inda n’umukozi wabo wo mu rugo ushinzwe ubusitani,aciye mu rihumye ababyeyi babo babafuhiraga cyane.

Ibinyamakuru byinshi byatangaje ko ababyeyi b’aba bakobwa bababuzaga kujya hanze ndetse ko inshuti magara bari bafite ari uyu musore wazaga iwabo buri gihe aje ku ndabyo z’iwabo.

Ubucuti bw’uyu mukozi n’aba bakobwa bwarakuzebuba urukundo, maze uyu musore atangira guhura mu ibanga nabo,ababyeyi batabizi.

Bivugwa ko ibyo byakomeje igihe gito mbere y’uko aba bakobwa bose basambana n’uyu musore ababyeyi babo bihaye Imana batabizi.

Nk’uko amakuru abitangaza,uyu musore yabanje gukundana n’umukobwa wa kabiri ndetse bakaryamana mu ibanga rikomeye.

Mukuru we yaje kubafatira mu gikorwa ababwira ko kugira ngo abagirire ibanga,uyu musore agomba kureka bagakorana imibonano mpuzabitsina nawe.

Ibi byaje kuba akamenyero birangira ngo n’umuto abivumbuye niko gusaba ko nawe iyo serivisi yayihabwa birangira nawe yinjiye mu ikipe.

Ababyeyi b’aba bakobwa ngo bicujije cyane impamvu bimye amahirwe abana babo yo gutembera no kurema inshuti ngo bamenye isi iko ihagaze. Biravugwa ko nyuma y’uko uyu musore ateye inda aba bakobwa bose,nyina akimenya amakuru yahise agwa hasi,ata ubwenge hanyuma bamwirukana ku kazi.

Aba bakobwa ubu ngo bamaze kubyara ndetse ngo bagerageza gufasha uyu musore kuko ari se w’abana babo.


Comments

gitiyo 10 October 2022

Mubigire urwenya sha byababaho.
Meagombaga kwandika mugaya uyu mushenzi wumukozi wasambanyije abana babakobea