Print

AGASHYA! Umwana w’imyaka 12 yashakanye n’umusaza w’imyaka 77-AMAFOTO

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 10 January 2023 Yasuwe: 2501

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Newsmen, umugabo w’imyaka 77 utigeze uvugwa amazina yashakanye n’umukobwa wo mu gihugu cya Somalia w’imyaka 12 y’amavuko. Muri ubu bukwe bwabereye muri Somalia bwatangaje benshi bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo bombi, aho bamwe bemeza ko yakamubereye ‘Sogokuru’ aho kumubera ‘umugabo’.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo uyu mwari yari arimo kuvuka, uyu mugabo yari ahari afasha umuryango we ndetse aza no kuwufasha kubona akazi. Ubwo yari amaze kugira imyaka 12, uyu musaza yananiwe kwihangana, ahitamo gushyingirwa nawe.

N’ubwo iyi nkuru yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakomeje kwibaza niba bikwiriye ko umugabo w’umusaza cyangwa umugore ugeze mu zabukuru baba bakwiriye gushyingirwa n’abana bato.


Comments

Aimé Barnabé MUYIZERE 10 January 2023

Iyi nkuru irababaje cyane ndetse ikwiye gutera isoni.
Abana b’ababakobwa baraharenganira bikabije ni ukubica urubozo,inzego zose muri icyo gihugu ndetse n’abenegihugu bakwiye guhaguruka bagafatanya urugamba rwo kurwanya uwo muco mubi,umusaza aho kurera abuzukuru arabarya.