Print

Kicukiro:Inkongi y’umuriro itunguranye yangije byinshi mu macumbi y’abanyeshuri

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 January 2023 Yasuwe: 1227

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iyi nyubako y’ishuri ryisumbuye riba mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rizwi nka IPRC- Kigali.

Umwe mu bari ahabereye iyi nkongi, yabwiye Radiotv10 ko iyi nkongi yatangiye mu masaha ya saa tanu za mu gitondo ubwo abanyeshuri bari mu ishuri, bakabona muri aya macumbi yabo hari gupfupfunuka umwotsi.

Yagize ati “Abanyeshuri babishoboye bamwe bagerageje gukuramo ibikoresho byabo ariko ibyinshi byahiriyemo.”

Yavuze ko iyi nkongi yamaze umwanya munini ku buryo ibintu byinshi byangirikiyemo ndetse n’inyubako ikangirika cyane.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryari rimaze kuhagera ritangira ibikorwa byo kuzimya uyu muriro wari wamaze kwangiza byinshi.

Harakekwa ko iyi nkongi yaba yatewe n’ikibazo cy’amashanyarari kubera intsinda zishobora kuba zari zishaje dore ko izi nyubako zimaze igihe.

Src:Radiotv10