Print

Jose Chameleone agiye kujyanwa mu nkiko nyuma yo kugaragara akubita umu motari

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 January 2023 Yasuwe: 609

Ni amashusho yagaragaje Chameleone akubitira umumotari mu muhanda wa Entebbe Road, ubwo yari mu nzira ataha mu rugo rwe ruri mu gace kitwa Segeku.

Umuvigizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga yatangaje ko ubu iperereza ryatangiye kuri iki gikorwa cyabaye ndetse no kuri Chameleone ushinjwa kwihanira.

Uyu muvugizi wa Polisi yasabye umumotari wagaragaye akubitwa kugana inzego z’ubutabera agatanga ikirego akarenganurwa.

Ati "Dukeneye ikirego kivuye kuri uriya mumotari wagaragaye akubitwa kandi iperereza riracyakomeje nanone turasaba umutangabuhamya uwo ari we wese wari uhari ibi biba kuza akatubwira uko byagenze."

Stuart G-Khast, Umujyanama wa Chameleone yatangaje ko uyu muhanzi yavuye mu modoka kubera amagambo mabi yabwiwe n’umumotari wari umugonze.

Uyu muhanzi ufite igitaramo yise ‘‘Gwanga Mujje’’ kizaba ku wa 10 Gashyantare 2023 kuri Lugogo Cricket Oval, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe kuri iyi myitwarire ye avuga ko atari malayika.

Yagize ati “Ntabwo ndi Malayika, nk’uko n’uriya mumotari nawe atari Malayika. Dukeneye guhindura ibintu bimwe na bimwe, mu batwara moto hano muri Uganda.’’

Umugore wa Jose Chameleone , Daniella Atim aherutse gutangaza ko adashyigikiye ukora ihohoterwa uwo ari wese , asabira ubutabera umumotari wagaragaye akubitwa mu mashusho.

Chameleone yanabajijwe niba muri iki gitaramo ateganya kuzanamo umugore we, asubiza avuga ko iki gitaramo atari icy’umugore we ahubwo ari icya Chameleone.

Yasabye abanyamakuru ko uwumva amukeneye yamusanga kuri Instagram, akamwandikira babimubaza cyangwa bagapanga nawe guhura.