Print

NTIBISANZWE! Gusomanira mu modoka byatumye akatirwa igifungo cy’amezi 6

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 27 January 2023 Yasuwe: 1944

Ku wa 24 Mutarama 2023 nibwo kuri Thika Road Mall, abapolisi babiri babonye umuvundo w’imodoka wabaye mwinshi, bajya kureba icyabiteye, ni ko gusanga Tabby Ndung’u n’undi mugabo bahagaritse imodoka mu muhanda hagati, bari gusomana nta kindi bitayeho.

Abapolisi babasabye guhagarika ibyo barimo bagatwara imodoka abandi bakabona inzira, Tabby ahita atangira gusakuza abatuka.

Aba bapolisi bahise batanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ya Kasarani, afatirwa ibi bihano.