Print

Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe ni inkongi y’umuriro Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2023 Yasuwe: 3089

Abanyeshuri basohowe muri Bisi igitaraganya n’abarimu babo ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro ibatwaye ku ishuri mu gihugu cya Australia.

Abashinzwe ubutabazi bahamagawe ahitwa Weston St mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Sydney kugira ngo bazimye iyi Bisi y’abanyeshuri,kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 10 Gashyantare.

Shoferi n’abarimu bafashije abana 39 bari muri iyi modoka kuyisohokamo mbere y’uko abashinzwe kuzimya umuriro bahagera.

Abana bose basuzumwe n’abaganga ngo harebwe niba nta wakomeretse basanga nta kibazo cyabayeho

Abashinzwe ubutabazi no kuzimya umuriro bahageze mu gitondo nkuko Dailymail ibivuga.

iyi modoka yahiye cyane gusa icyateye iyo nkongi ntabwo kiramenyekana.