Print

DRC: Jimmy Shukrani umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika yatawe muri yombi ashinjwa gukorana na M23

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 17 February 2023 Yasuwe: 1682

Jimmy Shukrani Bakomera yafatiwe i Karuba muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa kane tariki 16 Gashyantare 2023.

Inzego z’iperereza muri Congo zivuga ko uyu munyamakuru akorana n’umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza ubutegetsi bwa Kinshasa.

Agitabwa muri yombi, Jimmy Shukrani Bakomera yahise yoherezwa muri Kasho y’iperereza mu Mujyi wa Goma.

Umwe mu banyamakuru ukorera mu Mujyi wa Goma yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ibishinjwa mugenzi wabo ari ibihimbano.

Avuga ko Jimmy Shukrani ku wa Kane yagiye i Karuba gutara inkuru ijyanye n’iyandikwa ry’abazitabira amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni igikorwa cyatangiye mu burasirazuba bwa Congo kuri uyu wa kane tariki 16 Gashyantare 2023.

yagize ati “Ntiyemerewe kuvugana n’abantu, ashobora kujyanwa i Kinshasa abeshyerwa gukorana na M23.”

Ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje kwamagana ifungwa rya mugenzi wabo, bavuga ko bigamije gucecekesha itangazamakuru ku mugaragaro.

Bagaragaza ko kuva intambara yaduka hagati ya Leta n’umutwe wa M23 abanyamakuru bahohoterwa n’uruhande rwa Leta abandi bagafungwa bazira amaherere.

Bavuga ko umunyamakuru uhirahiye akavuga ibyo igisirikare kidashaka ahimbirwa gukorana na M23 akisanga muri gereza.

Radiyo Ijwi ry’ Amerika n’ibindi bitangazamakuru akorera muri RD Congo ntacyo biratangaza ku ifungwa rye.

Ivomo: Umuseke