Print

Bad Rama yahakanye amakuru yo gutandukana kwa The Mane na Marina

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 February 2023 Yasuwe: 572

Ibi Bad Rama yabihakanye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana inkuru ivuga ko umuhanzikazi Marina yatandukanye na The Mane Music, ibyo Bad Rama yahakaniye kure, avuga ko impande zombi zikomeje akazi.

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Bad Rama yabajijwe niba koko The Mane yatandukanye na Marina. Asubiza agira ati “Oya! Marina ari muri Tour du Rwanda mu kazi […] Marina ni uwacu yayivamo akajya he? Ni uwacu, akazi karakomeje.”

Inkuru zo gutandukana kwa Marina na The Mane benshi bazishingiraga ku kuba uyu muhanzikazi nta ndirimbo aheruka gusohora ndetse bamwe babishimangira ubwo Marina yagaragaraga ari gukora kazi muri Tour Du Rwanda aherekejwe n’umukunzi we Yvan Muziki aho guherekezwa na The Mane.