Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Miss Elsa yasangije abamukurikira amafoto ari aryohewe mu bihe bitandukanye ariko ikiruta byose ashyiramo iyo afatanye mu kiganza n’umugabo we Prince Kid.
Mu butumwa yarengeje kuri iyo foto yanditse amagambo agira ati"Ikiganza mu kindi n’umugabo wannjye".
Kugeza ubu Miss Elsa na Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid ni umugore n’umugabo byemewe n’amategeko nyuma y’igihe baryohewe mu munyenga w’urukundo.