Print

Jeannette Kagame yifatanyije n’urubyiruko rusaga 1000 mu ihuriro "Igihango cy’urungano"

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 June 2023 Yasuwe: 625

Madame Jeannette Kagame yifatanyije n’urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye ihuriro ry’urubyiruko “Igihango cy’urungano “ Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara.

Iri huriro ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Umuryango Imbuto Foundation, Inama y’ Igihugu y’Urubyiruko n’izindi nzego zitandukanye.

Iri huriro ryabaye mu bice bibiri aho habanje iryabereye mu turere twose ku wa 25 Gicurasi 2023, ndetse n’ri ry’Igihango cy’Urungano ku rwego rw’igihugu.

Iri huriro rigamije kuzirikana amateka y’igihugu no gusobanukirwa umukoro bafite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda.

Intego rusange y’iri huriro ni ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibukiranya ingaruka Jenoside yagize ku Banyarwanda n’urubyiruko ku buryo bw’umwihariko no kwivugururamo Imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya.


Comments

9 June 2023

NIBYO KWISHIMIRWA