Print

Kicukiro: Umusore yatahanye indaya imupfiraho barangije imibonano

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 15 June 2023 Yasuwe: 11319

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa wakoraga uburaya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bataramenya icyateye urwo rupfu.

Yagize ati "Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB."

Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.


Comments

11 January 2024

Koko niba uwomusore yinjyanye kur RIB ndakundi bakore iperereza ariko ndabona ari manga yamuguyeh


25 December 2023

Arikose iryo rari rizashira ryari mwakijijwe mukezwa


Emmy 15 June 2023

Sha uyu nawe abonye isomo.kandi wasanga yarafite umukunzi yirwa abeshya cyangwa umugore!Abonye isomo.nabicika azakizwa.gusa abagabo baremanywe kutanyurwa.n’abantu babi