Print

Kenya:Visi Perezida biramugora kwihagararaho ari imbere y’abakobwa. Bigenda bite?

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 21 July 2023 Yasuwe: 2248

Kuri uyu wa Gatanu, ibi Gachagua yabivugiye ku ishuri Our Lady of Consolata Mugoiri Girls High School, riherereye ahitwa Kiharu mu Ntara ya Murang’a.

Yavuze ko ataza kuvuga byinshi kubera abakobwa bose bamurebaga.

Gachagua ati: "Ndi muri situation ntashobora kuvuga byinshi. Murabizi ko ndi umuntu w’umunyakuri kandi ukuri kw’iki kibazo ni uko ngira isoni zo kurebana n’abakobwa benshi."

Yakomeje avuga ko intege nke ze ari ukuvugira imbere y’imbaga y’abagore nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star ivuga.

Yakomeje agira ati: "Nta muntu utagira intege nke. Dushobora kugaragara nk’aho dukomeye ariko hamwe n’aba bakobwa bose bandeba sinshobora kuvuga byinshi."

Mu gihe ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, Azimio, rigeze ku munsi wa nyuma w’imyigaragambyo, Visi Perezida wa Kenya yavuze ko biyemeje kurinda imitungo n’ubuzima bw’Abanyakenya.

Aha yagize ati: "Ku wa 13 Nzeri, umwaka ushize i Kasarani, imbere y’Imana n’abantu, wafashe bibiliya urahira ko uzarinda itegeko nshinga kandi, muri iryo tegeko nshinga, hariho ingingo yo kurengera ubuzima n’umutungo. Kandi nibyo twakoze".

Yongeyeho ko Kenya igomba gutera imbere ikava muri politiki zo gukanga (Blackmailing) igihugu.

Ibi yabivuze nyuma y’uko umuyobozi wa Azimio, Raila Odinga, yongeye gushimangira ko imyigaragambyo izakomeza kugeza igihe Perezida William Ruto azumva akababaro kabo akagabanya igiciro cy’ubuzima gihanitse.