Print

Louise Mushikiwabo agiye kugirira uruzinduko muri RDC

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 July 2023 Yasuwe: 724

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ategerejwe muri kiriya gihugu.

Mushikiwabo ari kumwe n’abarimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, bazatangiza imikino na La Francophonie iteganyijwe kubera i Kinshasa hagati y’itariki ya 28 Nyakanga n’iya 06 Kanama 2023.

Amakuru y’uko Mushikiwabo azitabira iyi mikino yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru.

Muyaya yagize ati: "Imikino yateguwe na OIF mu by’ukuri ifatanyije na Guverinoma ya Congo izayakira, bityo inzego zose za OIF zakorewe ubukangurambaga. Ntawabura kuvuga ko umunyamabanga mukuru wa OIF ashobora kuba umwe mu bategura gahunda i Kinshasa mu birori biteganijwe vuba aha."

Amakuru y’uko Mushikiwabo wabo yitezwe i Kinshasa yanemejwe na Isidore Kwanja ukuriye Komisiyo ishinzwe iriya mikino ya La Francophonie muri RDC.

Uyu yavuze ko "Imikino ya La Francophonie itegurwa na La Francophonie ku bufatanye n’igihugu cyayakiriye. Nta wabura kuvuga ko umunyamabanga mukuru w’umuryango agomba kuba ahari kugira ngo afungure imikino afatanyije na Perezida w’igihugu cyakiriye, bityo dutegereje ko ahagera, azakirwa i Kinshasa."

RDC yemeje ko Mushikiwabo azitabira umuhango wo gutangiza iriya mikino, mu gihe hari andi makuru yavugaga ko yanze kuwumutumiramo.

U Rwanda ruri mu bihugu byagombaga kwitabira iriya mikino, gusa rushobora kutohereza abakinnyi barwo muri Congo bitewe n’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.