Print

Shampiyona: Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino mu mwaka wa 2023/2024

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 31 July 2023 Yasuwe: 924

Ni shampiyona izatangira ku wa 18 Kanama 2023, ikazasozwa muri Gicurasi 2024.

Umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzahuza Gasogo United izaba yakiriye Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ukazatangira guhera saa moya z’umugoroba.

Indi mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona izakomeza ku wa 20 Kanama. Icyo gihe Etoile de l’Est izaba iri kumwe na Musanze FC, Amagaju yakirire Mukura VS i Huye, Kiyovu Sports izakirira Muhazi United kuri Stade ya Kigali Pele, Etincelles FC yakire Gorilla FC na ho Police FC yakire Sunrise.

Bukeye bwaho AS Kigali izakira Bugesera FC i Nyamirambo.

APR FC ku munsi wa mbere igomba gusura Marines FC kuri Stade Umuganda, gusa itariki uyu mukino uzaberaho ntabwo uremezwa bijyanye no kuba iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izaba iri mu mikino ya CAF Champions league.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba utegerejwe n’abantu benshi uzaba ku wa 29 Ukwakira. Hazaba ari ku munsi wa cyenda wa shampiyona.

APR FC ni yo izaba yakiriye uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.