Print

Guterres yaciye integer ibihu bya Afurika birambirije ku binyampeke Putin yemeye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 31 July 2023 Yasuwe: 1213

Mu nama yahuje u Burusiya na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, yabereye mu mujyi wa Saint Petersburg, Putin yabasezeranyije ko igihugu cye kizaha ibyo bayoboye impano y’amatoni ibihumbi y’ibinyampeke.

Ni impano yemeye nyuma y’aho afashe icyemezo cyo gukura u Burusiya mu masezerano yabwo na Ukraine yo kurekura ibinyampeke byaheze ku byambu kubera intambara, bikajyanwa ku isoko mpuzamahanga. Yasobanuye ko impamvu yabimuteye ari uko urundi ruhande hari ibyo rutari kubahiriza.

Guterres mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i New York kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, yatangaje ko iminsi 10 yonyine nyuma y’aho u Burusiya bwikuye muri aya masezerano, ibiciro by’ibinyampeke ku isoko mpuzamahanga byazamutseho 10%.

Uyu muyobozi yasobanuye ko aya masezerano yari gutuma harekurwa toni z’ibinyampeke zibarirwa mu mamiliyoni, bityo rero ngo impano Putin yemereye ibihugu byo muri Afurika ni nke cyane.

Aya masezerano yari yarashyizweho umukono muri Nyakanga 2022, bigizwemo uruhare na Turukiya ndetse na UN. U Burusiya bwayavuyemo hamaze koherezwa toni 33 z’ibinyampeke, gusa bwizeza ko ibitarubahirijwe nibyubahirizwa, buzayasubiramo.