Print

Rutahizamu mushya wa APR FC yatashye imitima y’abafana mbere y’amarushanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2023 Yasuwe: 1518

Ibi bitego yabitsinze ku munota wa 4 kuri penaliti,uwa 60 n’uwa 77.Igitego kimwe cya Marines FC cyatsinzwe na Thaiba Mbonyumwami ku munota wa 55.

Uyu musore wakoresheje ubwenge bwinshi muri uyu mukino,yatsinze ibitego bitatu mu mukino we wa mbere muri APR FC nubwo wari uwa gicuti.

Mbaoma yigaragaje nk’umukinnyi mwiza utsinda ibitego kuko acaracara cyane mu rubuga rw’amahina.

Abafana ba APR FC batahanye ibyishimo ndetse bamwe bateze iminsi Rayon Sports bagiye guhura mu gikombe cya Super Cup itameze neza.

Rutahizamu Mbaoma agikinira ENYIMBA y’iwabo muri Nigeria yabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi ari nayo mpamvu atanga icyizere.

Undi mukinnyi wigaragaje cyane ni Sharaf Eldin Shaiboub Ali ukina hagati niwe uzayobora umukino wa APR FC kubera ubuhanga yagaragaje afatanyije na Ismael Pitchu na Ruboneka Jean Bosco.

Muri uyu mukino,Umutoza wa APR FC Thierry Froger yahisemo gukinisha 4-1-4-1

Imikino APR FC igiye gukurikizaho

5/8/2023: APR FC v Kiyovu Sports (gicuti)
12/8/2023: APR FC v Rayon Sports ( Super Cup)
19/8/2023: APR FC v Gaddiidka FC (CAF Champions League)





Mbaoma yigaragarije abafana ba APR FC