Print

Igiciro cya Lisansi cyongeye kuzamuka cyane mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2023 Yasuwe: 949

Ikigo ngenzuramikorere RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi ari 1,639 Frw na ho iya mazutu ikaba 1492 Frw.

Lisansi yaguraga 1528Frw naho mazutu yari 1518 Frw.Lisansi yazamutseho amafaranga 111 mu gihe mazutu imanukaho FRW 26.

Iki kigo kivuga ko ibi biciro bishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterorli ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Ernest NSABIMANA avuga ko ibiciro bishya bya lisansi na mazutu byashyizweho na guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu bizatangira kubahirizwa kuwa gatanu tariki 4/08/2023 kuva saa moya za mugitondo.