Print

Rugikubita Polisi yafashe ibinyabiziga 203 bitacanye amatara ku manywa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2023 Yasuwe: 1731

Ibi binyabiziga byafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2023.Polisi yavuze ko yafashe ibi binyabiziga mu rwego rwo rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuri ko gucana amatara y’ibinyabiziga ari ihame ku mushoferi mu gihe cy’ijoro.

Yagize ati “Kuvuga ngo nibeshye , Polisi igiye gukora ikintu gituma umuntu atazibagirwa gucana amatara ku buryo agomba kuvuga ngo ngiye gucana amatara kuko ikinyabiziga cyanjye kirayafite.”

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bafashwe badacanye amatara bagiye gucibwa amande.

Ati “ Ubutumwa ni uko bagomba gucana amatara kuko n’ubutumwa turabwohereza dukoresheje telefone n’amatangazo tujya tuyatanga. Nta mpamvu n’imwe, nta n’urwitwazo na rumwe utwara ibinyabiziga afite rwo gutwara adacanye amatara bwije.”

Niyoniringiye Jean Claude ufite moto yafashwe, yavuze ko we kudaca amatara byaturutse ku kwibagirwa.

Ati “Ndabizi ko gutwara ibinyabiziga ucanye amatara ari itegeko ariko ndabisabira imbabazi kuko sinari nzi ko nari ndimo kugenda ritatse.”

Abashoferi bavuga ko kudacana amatara nijoro biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba ikinyabiziga gishobora gukubita mu mikuku akazima, kuba cyarapfuye no kuba umuntu akibagirwa kuyacana.

Abafite imodoka bafashwe badacanye amatara baracibwa amande ya 20 000 Frw mu gihe abafite moto baracibwa 10 000 Frw.

IVOMO: IGIHE


Comments

Nizeyimana jean Pierre 17 August 2023

B
Abatwara ibinyabiziga bagomba gutwara bakurikiza amategeko abagenga gusa bababarire babace amande ya 5000 abamotari imodoka 10000 murakoze


Nizeyimana jean Pierre 17 August 2023

B
Abatwara ibinyabiziga bagomba gutwara bakurikiza amategeko abagenga gusa bababarire babace amande ya 5000 abamotari imodoka 10000 murakoze


My name is CHANCE 17 August 2023

Mubabarire nibazongere


16 August 2023

I icyo mbona kiriya cyemezo cyogucanamatara ya causteri ninjoro ntabwo cyarebweho muburyo amatara yomumodoka abangamira umushoferi murugendo rwaninjoro turasaba Afande kabera nkuko bakora ubukanguranbaga bazafate nunwanya bicare inbere mumodoka ndavuga causteri hanyuma bakorane urugendo rwerekeza muntara numushoferi nibwo bazabonako bibanganye nkurugero kumodoka shyashya causteri ucanamatara yayo yinbere kurebera afite urumuri rwinshi yahura nayo mumuhanda bikabikibazo kuwutwaye abanyamakuru mudufashe kwikikibazo kuko tubona bigoye mungendo zaninjoro bitaza kumerankaho haricyo bikemuye mukaza gusangabashoferi banwe barikurengumuhanda.