Print

Polisi yafunze umusaza wafashwe ari kwinjiza igitsina mu kanwa k’umwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2023 Yasuwe: 2123

Umuyobozi wa Polisi mu Burasirazuba, Limpo Liywali yemeje ibyabaye mu itangazo yashyikirije itangazamakuru, avuga ko ibi byabaye ku cyumweru mu mudugudu wa Chafumela mu karere ka Chipangali mu masaha ya saa 15h00.

Bwana Liywali avuga ko iki kibazo cyagejejwe kuri polisi na nyirakuru w’uyu mukobwa wavuze ko umwuzukuru we ufite imyaka 14 yahohotewe na Banda,ufite imyaka 75.

Ikirego kikaba kivuga ko ukekwaho icyaha yakoze ku mabere, ku gitsina ndetse aninjiza igitsinda mu kanwa k’uwahohotewe.

Bwana Liywali avuga ko ukekwaho icyaha ubu ari mu maboko ya polisi kandi ko azitaba urukiko vuba.


Comments

TUYISHIME 17 August 2023

birababaje uwo musaza abihanirwe