Print

Junior Giti yagaragaje amarangamutima y’uruvange aterwa na tariki ya 17 Kanama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 August 2023 Yasuwe: 1018

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023,nibwo Junior yifashishije Instagram ye agaragaza ko agira amarangamutima y’uruvange kuri iyi taliki.

Yagize ati “Dore umunsi w’amagorane…. Ni wo munsi w’amavuko w’imfura yanjye BUBUNA, ni nawo munsi Mukuru wanjye nakundaga cyane YANGA yatabarukiyeho.”

Hashize umwaka ushize Yanga yitabye Imana azize uburwayi,ubwo yari muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe gito atangaje ko yakize Kanseri.

Ni mugihe imfura ya Junior Giti bakunze kwita Bubuna,yujuje imyaka 6 y’amavuko.