Print

Espagne:Guverinoma irifuza ko Urukiko rwa siporo ruhagarika Rubiales wasomye umukinnyi ku munwa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 5 September 2023 Yasuwe: 327

Ibijyanye n’iyo dosiye ya Luis Rubiales birimo gukurikiranirwa muri Espagne. Guverinoma ikaba yatangaje ko igiye guhita isaba urukiko rwa siporo ‘Tribunal administratif du sport (TAD)’ gukurizaho ihagarikwa ry’agateganyo rya Luis Rubiales, nyuma y’uko atangiye gukurikiranwa mu rwego rw’imyitwarire, kubera ikosa rikomeye, nk’uko byatangajwe ku wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, na Minisitiri w’Umuco na Siporo wa Espagne, Miquel Iceta.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Miquel Iceta, yagize ati "Inama y’igihugu ishinzwe ibya siporo (CSD), igiye gusaba urukiko guhagarika by’agateganyo Luis Rubiales mu nshingano ze, kugeza ubwo dosiye ye izaba yakemutse burundu".

FIFA yo yamaze guhagarika by’agateganyo Luis Rubiales, mu gihe cy’iminsi mirongo cyenda (90).

Inkuru dukesha ‘FranceInfo’, ivuga ko Luis Rubiales abinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko azakomeza kwirwanaho ‘akagaragaza ukuri’.

Yagize ati "Nzakomeza kugirira icyizere ubwigenge bw’inzego zigomba gukemurirwamo iki kibazo, nubwo hari igitutu cya politiki n’itangazamakuru ritangaza ibyo ritabanje kwitondera, ndetse n’amakuru menshi kuri iki kibazo akaba yuzuyemo ibinyoma”.