Print

Inyubako ya ESPACE yafashwe n’inkongi y’umuriro yakongoye byinshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2023 Yasuwe: 2527

Ni inkongi yatangiye kwibasira iyi nyubako ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri mu 2023.

Mu mashusho yashyizwe hanze na RBA,iyi nyubako yagurumanaga cyane ndetse nta kizimyamoto yari ihari ngo igire ibyo iramira.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko hari gukorwa ubutabazi bw’ibanze, amakuru arambuye akaba aratangwa nyuma.

L’Espace iherereye ku Kacyiru hafi y’isomero rusange rya Kigali, isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo by’abahanzi, ibirori by’imideli, ikinamico n’ibindi.