Print

Polisi yafunze umusore wafashwe ari gusambanya ihene ihaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2023 Yasuwe: 2030

Umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Muchanga, Bwana Ronald Zambo yemeje ibyabaye kuri Radiyo yitwa Kwenje.

Bwana Zambo yavuze ko ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri, ahagana saa yine za mu gitondo.

Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko Tangali Goma w’imyaka 30, nyiri iyi hene yasambanyijwe ariwe watanze ikirego ko basanze Gibson Mtonga asambanya ihene.

Amakuru avuga ko mu masaha ya saa kumi za mu gitondo uyu munsi,ubwo Bwana Goma yari asinziriye mu nzu ye yakanguwe n’urusaku rudasanzwe ruva mu kiraro cy’ihene ye.

Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko Bwana Goma yagiye kureba atungurwa no kubona umuryango wari ufunze, ufunguye cyane maze abona umuntu wambaye ubusa ari gusambanya ihene ye nayo ikomeza gusakuza cyane.

Bwana Zambo avuga ko amaze kwinjira, yasanze Gibson Mtonga ari we uri gusambanya ihene ye ahita yiruka.