Print

Libya: Umwuzure wahitanye imbaga ushobora gukurikirwa n’ibyorezo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 September 2023 Yasuwe: 243

byavuzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi( UNHCR) ,aho ritangaza ko ibiza biba byarasize bisakumbye ibinyabutabire bitandukanye n’imyanda bigasakara mu baturage.

Iyo myanda rero ngo niyo ishobora gukururira abaturage bishobora gutuma bakurizamo uburwayi buterwa n’umwanda nk’impiswi n’inzoka kubera ibyo bariye cyangwa banyoye byamaze guhumana.

Mu bihumbi 20 by’abitabye Imana ,10 by’abo ni abimukira bari basanzwe muri Libya.

Kuri ubu muri Libya hari abatangiye kwigaragambya bavuga ko nta bufasha bwimbitse bwatanzwe Inteko Ishinga Amategeko yo mu Burasirazuba bw’igihugu, bagasaba ko Aguilah Saleh uyiyobora yakwegura vuba na bwangu.