Print

Wa mwana wamamaye yashushanyije Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we agiye kwiga muri kaminuza ikomeye muri Amerika

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 September 2023 Yasuwe: 3478

Amakuru y’uko uyu musore yahawe aya mahirwe yanyujijwe ku rubuga rwa Kent State University. Mu kiganiro yagiranye n’abarukoresha uru rubuga agaragara avuga ko iyi foto ya Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we yatekereje kuyishushanya kuko yabonye ari ikintu kidasanzwe.

Ati “Nafasha umwanzuro wo gushushanya kiriya gishushanyo kuko cyari ikintu kidasanzwe. Ubwo nayishyiraga ku mbuga nkoranyambaga, byari bimeze nk’igitangaza.’’

Ubwo uyu musore yashyiraga iki gishushanyo cya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi baragikunze kugeza naho Ange Kagame yagisangije abamukurikira kuri X abaza imyirondoro y’uyu musore.

Uyu musore wongeye gushushanya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ntangiro z’uyu mwaka bari kumwe n’umwuzukuru wabo wa kabiri yavuze ko yabikoze atiteguye kuba hari ibintu birenze byabaho kubera cyo.

Kizito Nkundamahoro nyuma y’ibyumweru bibiri akoze iki gishushanyo yakiriye telefone yamuhamagaye ivuye mu bashinzwe umutekano mu muryango w’Umukuru w’Igihugu. Avuga ko icyo gihe Perezida yashakaga kumufasha, ati “Perezida yashakaga kumpa ikintu cyamfasha.’’

Icyo gihe uyu musore yagaragaje ko ashaka kuzamura ubumenyi bwe mu gushushanya atanga urutonde rwa kaminuza enye zo muri Amerika yakwigamo. Icyo gihe Kent State niyo yari iya mbere, akemeza ko yari yatangiye gukabya inzozi ze.

Ati “Nari mfite ibyishimo byinshi. Byari inzozi zanjye zibaye impamo. Nashatse amashuri menshi bampitiramo Kent State University. Ntabwo nari nzi byinshi kuri kaminuza zo muri Amerika.’’

Ajya kwiga muri iyi kaminuza ni ubwa mbere Nkundamahoro yari avuye mu Rwanda, akavuga ko byari bishimishije ariko na none afite imbogamizi zo guhora avuga Icyongereza no kuba nta muntu n’umwe yari azi muri Amerika.

Ati “Kuba ahantu utazi umuntu n’umwe ni imbogamizi. Gusa, nashatse inshuti ubu meze neza.’’

Nkundamahoro wihebeye ubugeni agaragaza ko muri Amerika aho ari ubu hari amahirwe menshi ndetse akaba ashaka kuyabyaza umusaruro no gukomeza kurushaho kwiyungura ubumenyi umunsi ku wundi.

Nkundamahoro w’imyaka 22 yatangiye gushushanya mu 2019