Print

Rugeze aharyoshye hagati ya Harmonize n’inkumi yo muri Uganda yasimbuje Yolo The Queen [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 September 2023 Yasuwe: 2098

Harmonize yakiriye mu rugo iwe Laika, abifashijwemo n’inshuti ze zo muri Uganda babasha kugirana ibihe byiza.

Harmonize na Laika bamaze iminsi bibazwaho, cyane ko babanje gutungurana hakajya hanze amashusho yabiciye ku mbuga nkoranyambaga bari kubyinana.
Ni amashusho agaragaza Laika yambaye ikanzu yoroshye ibonerana, abyinana na Harmonize indirimbo yise ‘Nzuuno’ iri mu zigezweho z’uyu muhanzikazi.

Icyo gihe Laika yavuze ko nta bindi birenze bari barimo kuko bahujwe n’umushinga w’indirimbo bari gukorana.

Ibyabo byaje kwibazwaho mu minsi yashize ubwo batunguranaga bakagaragazaga ko bishyizeho ‘tattoos’ zisa.

‘Tattoos’ aba banyamuziki bishyizeho igizwe n’uturango dukoreshwa mu kwerekana amanota y’umuziki.

Mu mashusho bashyize ku rubuga rwa Instagram, agaragaza Harmonize bari kumushyiraho iyo tattoo. Ni amashusho yafashwe na Laika ubwe.

Nyuma y’aya mashusho ya Harmonize, Laika nawe yahise ashyira hanze andi bari kumushyiraho Tattoo isa n’iy’uyu musore.

Mu butumwa Harmonize yashyize kuri uru rubuga, yabajije abakunzi be niba yashyira indi sura ku mubiri we.

Umuhoza Laika uri kubarizwa i Dar Es Salaam, nta byinshi aratangaza ku gihatse umubano akomeje kugirana na Harmonize.

Laika w’imyaka 26 ni umukobwa uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.

Ni umuhanzikazi umaze imyaka itatu yinjiye mu muziki, azwi mu ndirimbo zirimo Love Story, Netwalira, Overdose, Your Body, You Single, My Type na Nzuuno aherutse gusohora.

Harmonize amaze igihe acuditse n’abakobwa bo mu Rwanda batandukanye.

Uwabanje ni Dabijou uzwi ku mbuga nkoranyambaga.

Hakurikiyeho Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen bakururanye mu mezi abiri akajya no kumusura iwe mu rugo. Icyo gihe uyu muhanzi yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover. Ubu utahiwe ni Laika.