Print

Ukuri kuri videwo y’umugabo bivugwa ko ari pasiteri wagaragaye akinisha intare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2023 Yasuwe: 1329

Ushobora kuba warabonye iyi video ntoya, aho umugabo wambaye ikositimu y’ubururu agaragara akina n’intare, ndetse hamwe ashyira akaboko ke mu kanwa k’imwe muri zo.

Hanze y’uruzitiro, hari abantu bacye barimo bareba, bamwe bafata video abandi amafoto. Video yo ubwayo ni ukuri ndetse ubona ko nta gucura amashusho kurimo.

Ibyakwiriye ku mbuga nkoranyambaga byemeza ko ari umupastoro warimo gusubiramo inkuru ya Daniel wo muri Bibiliya wajugunywe mu rwobo rw’intare kugira ngo nawe yereke abamukurukira imbaraga ze.

Umwe mu bandika kuri blog muri Nigeria yayanditseho kuri Instagram ati: "Pastor Daniel yazanye abo mu rusengero rwe kubereka ko nta kintu cyaba ku muntu w’Imana.”

Mu minsi ishize iyi video yarahererekanyijwe cyane muri Ghana na Nigeria, gusa bisa n’aho iyi video ikomoka muri Somalia.

Muri Kenya, imwe muri televiziyo yaho yatangaje iyi video kuri ‘pages’ zayo z’imbuga nkoranyambaga.

Ibi byakuruye amatsiko y’umudepite wo mu nteko ishingamategeko yaho, Ronald Karauri, asa n’uwemera inkuru ya Daniel n’intare ariko agashidikanya iby’iyi video.

Yanditse ku rubuga X – rwahoze ari Twitter – ati: "Rwose nemeye kumujyana muri Maasai Mara [parike y’igihugu], nkishyura byose. Dushake intare maze agende agendane nazo”

Uriya mugabo uri mu isenga ry’intare ni nde?

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye uyu mugabo uwo ari we. Ntabwo ari umupastoro.

Iki kinyamakuru kivuga ko gikoresheje ubuhanga bwa ‘reverse image’ cyabonye inkuru yo mu 2021 iri kuri YouTube yafatiwe mu mu cyanya cy’inyamaswa (parike) kiri i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia, ahari uruzitiro ruhura neza n’uruboneka muri iyi video yakwiriye henshi.

Kiti "Twabashije kandi no kubona ko umugabo wakoreshejwe ikiganiro muri iyo video yabanje, witwa Mohamed Abdirahman Mohamed, ari we w’uyu uri muri iyi video yahererekanyijwe cyane muri iyi minsi muri Africa.

Ni umukozi w’icyanya cy’inyamaswa (zookeeper) umaze imyaka irenga umunani akora muri icyo cyanya.

Iyo nkuru ikomoza kuri iyo parike y’i Mogadishu. Mu gushakisha iryo zina kuri TikTok mu rurimi rw’Igisomali byatugejeje kuri konti aho video y’umwimerere yatangajwe.

Hari izindi video za Mohamed ari kumwe n’intare, iya cyera yatangajwe muri Werurwe (3) muri uyu mwaka muri icyo cyanya cy’i Mogadishu.

Twabonye kandi ‘Facebook page’ iri mu izina ry’iriya parike aho muri Mata(4) batangaje intare nk’ikintu bafite cyo guhugenza abantu mu birori by’umunsi wa Idi – umunsi mukuru usoza Ramadhan, igisibo gitagatifu cya Islam."

Mohamed, uwo mugabo urimo gukina n’intare, umwaka ushize yaganiriye n’umunyamakuru Mohamed Abdiaziz wa BBC ishami ry’Igisomali.

Yamubwiye ko yita ku nyamaswa kandi akazitoza, zirimo intare n’inzoka, kandi ubu azifata nk’aho ntacyo zamutwara igihe akina nazo.

Muri icyo kiganiro na BBC Somali, yakinishije inzoka y’uruziramire, ahantu hamwe ashyira umutwe wayo mu kanwa ke, abantu bari iruhande rwe baratangaye bakoma akaruru.

Mohamed avuga ko ubwe yiyigishije akamenya ibyo kwita ku nyamaswa z’inkazi kandi yizeye neza ubushobozi bwe.

Yabwiye BBC Somali ati: "Ntawe zisagarira, zimeze nk’abana banjye.”

Gusa inyamaswa nk’intare n’izindi kuba zagirira nabi abantu ntabwo byo ari bishya.

Umwaka ushize, umugabo yuriye uruzitiro rw’aho intare zororewe (zoo) i Accra muri Ghana ziramurya ziramwica.

BBC