Print

M23 yemeje ko yabyukiye ku bitero bikomeye bya FARDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2023 Yasuwe: 2116

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka,niwe wemeje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023,bagabweho ibitero na FARDC n’abasivili benshi yatoje.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka yagize ati “M23 iramenyesha abantu ko kuva saa kumi n’igice (04:30) kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira, Abasirikare ba FARDC bagabye ibitero mu bice bya Tebero, Katovu, Rugeneshi, Kilolirwe, Burungu no mu bice bibikikije.”

Lawrence Kanyuka yongeye kumenyesha akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukomeje kurenga ku gahenge kashyizweho.

Yakomeje avuga ko “M23 izakomeza kwirwanaho no gucungira umutekano abaturage n’ibyabo ndetse n’amashuri.”

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 na FARDC, yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize, aho M23 yatangaje ko n’ubundi yubuwe n’igisirikare cya Leta gifatanyije n’imitwe kiyambaje irimo uw’iterabwoba wa FDLR.

Ibi FARDC yarabihakanye ivuga ko ahubwo ari M23 yatangije iyi mirwano kugira ngo yisubize uduce yavuyemo.