Print

Uganda:Bitunguranye Indaya y’Umunyarwandakizi yasanzwe muri Hotel yapfuye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 10 October 2023 Yasuwe: 2504

Amakuru y’urupfu rwa Nyirabizimana Claudine w’imyaka 34 y’amavuko, yemejwe na Elly Maate usanzwe ari umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kigezi.

Yabwiye abanyamakuru ko "ku wa 9 Ukwakira ahagana saa mbili z’ijoro, muri New California Bar and lodge mu kagari ka Kigongi muri Kabale, nyakwigendera wahakoreraga umwuga w’uburaya yasanzwe mu buriri bwaho yapfuye abonwe na Manager wayo, Evan Twinomugisha."

Manager w’iriya Hoteli ngo yabwiye Polisi ko uriya munyarwandakazi yayibagamo kuva ku itariki ya 9 Nyakanga, ahakorera ubucuruzi bwe bw’umubiri.